Ibyo Dukora
Umunsi Wahariwe Isuku n’Isukura
Umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku n’isukura ni umunsi uhuza amamiliyoni y’abantu bo mu bihugu bitandukanye ku isi kugirango basukure isi. The Green Protector yifatanyije n’abandi kuri uwo mu uwo munsi maze itegura umuganda mu rwego rwo kugabanya imyanda yiganjemo amashashi yo mu ngo z’abaturage kandi inakora igenzura kugirango hamenyekane ubwoko bw’amashashi bukunze kugaragara mu baturage. Uwo munsi wahariwe isuku n’isukura wizihijwe ku itariki 21 Nzeli 2019 mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kimisagara. Twifatanyije n’abaturage bo muri ako gace hamwe n’abafatanyabikorwa bacu ndetse n’abakorerabushake b’urubyiruko biyemeje kubungabunga ibidukikije.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UN) rishinzwe kwita ku bidukikije ritegura buri mwaka umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije, hagamijwe kwigisha no gushishikariza abatuye isi yose kubungabunga ibidukikije. Insanganyamatsiko y’umunsi wahariwe kwita ku bidukikije mu mwaka wa 2019 yari “Turwanye Ihumana ry’Umwuka Duhumeka”. Muri urwo rwego, The Green Protector ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), iDebate, Fuschia n’itsinda rya Toastmasters, yateguye amarushanwa yo gukora ibiganiro mpaka n’imbwirwaruhame hagamijwe kongerera urubyiruko ubumenyi ku bidukikije no gusobanura uburyo ibikorwa byacu bya buri munsi bigira uruhare mu kwanduza umwuka duhumeka, bityo bagafata iya mbere mu kurengera ibidukikije. Abitabiriye bari abo mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandatu ari byo: Lycée Notre Dame de Cîteaux, Green hills Academy, College Doctrine Vitae, Kagarama High School, Petit Seminaire Zaza na St Vincent High School.
Ibiganiro by’Urubyiruko ku Bumenyi bw’Ikirere
Urubyiruko ni rwo ahanini ruzagirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ikirere ikaba ariyo mpamvu rukeneye kwiyungura ubumenyi n’ubuhanga kugirango ruzabashe kuzikumira. Ibiganiro nyunguranabitekerezo by’urubyiruko ku bumenyi bw’ikirere biba bigamije guha urubuga abakiri bato kugirango bungurane ibitekerezo n’urundi rubyiruko ruri mu bice bitandukanye by’isi ku ihindagurika ry’ikirere. Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2019, The Green Protector yateguye ibiganiro nyunguranabitekerezo byahurije hamwe abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Southwest yo mu Bushinwa hifashishijwe interineti. Insanganyamatsiko y’ibyo biganiro nyunguranabitekerezo yari “Imihindagurikire y’Ikirere aho Dutuye”. Abanyeshuri bo muri izo kaminuza zombi baganiriye ku bitera imihandagurikire y’ikirere n’ingaruka zayo mu bihugu byabo, icyo urubyiruko rwakora ngo rubikumire, uko abaturage b’ibihugu byombi bakwiyumvisha ko imihandagurikire y’ikirere ihari kandi bayikumire.
Ubukangurambaga bwa Global Goal Jam mu Rwanda
Mu 2018 na 2019, Green Protector yateguye ubukangurambaga bwiswe Global Goal Jam mu Rwanda. Global Goal Jam ni ubukangurambaga bumara iminsi ibiri ku isi hose aho abantu bafite dushya bahura bakigira hamwe ibibazo byugarije igihugu bashingiye ku Ntego z’Iterambere Rirambye z’Umuryango w’Abibumbye. Mu 2018, twafatanyije na Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Iterambere (UNDP) mu gutegura ubu bukangurambaga aho abantu bafite ubumenyi n’ubunararibonye barenga ijana basabye kwitabira. Muri abo, mirongo ine (40) nibo batoranyijwe maze bakora amatsinda icumi ariyo yigiye hamwe intego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye arizo: Kurandura ubukene, Kwimakaza ubuzima bwiza n’imibereho myiza, Uburinganire, Gukoresha ingufu zihendutse kandi zidahumanya ikirere hamwe no Kubaka imijyi irambye kandi ibereye.
Mu 2019, twafatanyije n’Abahagarariye zUmuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda gutegura ubundi ubukangurambaga nk’ubwo bwabereye mu Rwanda . Abitabiriye ubu bukangurambaga bigiye hamwe zimwe mu Ntego z’Iterambere Rirambye ). Ubu bukangurambaga bwari butandukanye n’ubwabaye mu 2018 kuko abitabiriye babonye umwanya wo kuganira n’abaturage, bakumva ibitekerezo byabo ku gukemura ibibazo birebana n’izi Ntego z’Iterambere Rirambye . Iyo hashize iminsi bari muri icyo gikorwa, hategurwa inama mpuzamahanga aho aya matsinda agaragariza abahagarariye guverinoma z’ibihugu bitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa igisubizo ku ku kibazo kiri mu Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) baba bakozeho ubushakashatsi. Bitewe n’uko ayo matsinda aba agizwe n’abantu bafite ubumenyi n’ubunararibonye butandukanye, bahuriza hamwe bagashaka igisubizo cy’ikibazo cyugarije isi kandi bagashyiraho ingamba z’igihe gito zitanga umusaruro mu gihe kirekire.
Mu 2019, twafatanyije n’Abahagarariye zUmuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda gutegura ubundi ubukangurambaga nk’ubwo bwabereye mu Rwanda . Abitabiriye ubu bukangurambaga bigiye hamwe zimwe mu Ntego z’Iterambere Rirambye ). Ubu bukangurambaga bwari butandukanye n’ubwabaye mu 2018 kuko abitabiriye babonye umwanya wo kuganira n’abaturage, bakumva ibitekerezo byabo ku gukemura ibibazo birebana n’izi Ntego z’Iterambere Rirambye . Iyo hashize iminsi bari muri icyo gikorwa, hategurwa inama mpuzamahanga aho aya matsinda agaragariza abahagarariye guverinoma z’ibihugu bitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa igisubizo ku ku kibazo kiri mu Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) baba bakozeho ubushakashatsi. Bitewe n’uko ayo matsinda aba agizwe n’abantu bafite ubumenyi n’ubunararibonye butandukanye, bahuriza hamwe bagashaka igisubizo cy’ikibazo cyugarije isi kandi bagashyiraho ingamba z’igihe gito zitanga umusaruro mu gihe kirekire.
Icyumweru cyo kurwanya Ubutayu
Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), The Green Protector yateguye icyumweru cyo gukangurira abantu kurwanya ubutayu . Mu 2018, ubu bukangurambaga bwatangijwe muri i Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutaka bufite agaciro nyako, dushoremo imari.” Intego nyamukuru yari ukwifashisha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bukangurambaga bwo kwigisha ibijyanye n’ubutayu n’iyangirika ry’ubutaka. The Green Protector yatanze amahugurwa ku iyangirika ry’ubutaka n’ubutayu mu bigo by’amashuri bitandukanye mu rwego rwo guha kiri urubyiruko ubumenyi ku bidukikije. Uretse ayo mahugurwa, twateguye kandi amarushanwa agizwe n’ibiganiro mpaka yahuje ibigo by’amashuri umunani aho Lycee de Kigali yegukanye umwanya wa mbere.
Inama Mpuzamahanga ya 25 ku Mihindagurikire y’ikirere (COP25)
Abanyamuryango batatu ba The Green Protector bari mu bahagarariye u Rwanda bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye Igamije kwiga ku masezereno ajyanye no kurwanya imihindagurikire y’ikirere ku nshuro ya 25 (COP25) yabereye i Madrid muri Esipanye mu 2019. Urwo rubyiruko rwitabiriye iyo nama rwibanze ku nsanganyamatsiko zitandukanye zihuje n’ubumenyi bwabo n’ibyo bashaka kugeraho. Buri wese muri abo banyamuryango uko ari batatu yakurikiye ibiganiro ku guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, imari ishyirwa mu mishinga yo guhangana n’imihandagurikire y’ ’ikirere, ibyangirika n’impozamarira nn, ndetse n’isano riri hagati y’uburinganire bw’ibitsina byombi n’imihandagurikire y’’ikirere. Itsinda rya The Green Protector ryafashije abandi banyarwanda bari bajyanye bakohereza raporo ya buri munsi uwari uyoboye abandi muri ubwo butumwa ku biganiro byabaga byabereye muri buri cyumba cy’inama.