Inkuru Yacu


Friends of the environment and the community
“Twese turi gukora ibintu twihitiyemo byerekana ko dufite icyizere kandi nitumara kubigeraho, tuzavuga tuti: “Ni twe twabyikoreye ku bwacu”_Ineza ” – Ineza Grace Umuhoza
Kuyobora bisaba kugira ubuhanga bwo gukora ibyo wemera cyane, ugatekereza aho wifuza kugera mu gihe kizaza maze ugaharanira kubigeraho ufatanyije n’abo uyoboye.
Ubwo najyaga muri Kaminuza y’u Rwanda kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Imicungire y’Amazi n’Ibidukikije, babajije niba hari umunyeshuri wifuza kuyobora abandi. Nahise nzamura ikiganza niyemeza guhangana n’ibibazo nari ngiye guhura na byo maze nsezeranya abanyeshuri twiganaga ko nzabakorera ibyo nshaka ko najye nakorerwa. Aha byari mu 2014, kandi mu myaka ine namaze nyoboye abanyeshuri bagenzi banjye, nashimishijwe n’uko nabashije kumenya indangagaciro zikwiye kuranga umuyobozi.
Buri gihe hahoraho impamvu z’urwitwazo ikintu runaka kitakozwe, ariko amahirwe yaguhindurira ubuzima aza rimwe mu buzima kandi nta kintu kibabaza nko kuyitesha.
Mu 2017, havutse amahirwe yo guhugura abakobwa bato 25 bakizamuka mu miyoborere batuye muri Afurika cyangwa batuye ahandi ariko ariko ariho bakomoka. Bitewe n’uko nari mfite ishyaka ryo kwiga ibintu bishya byampindurira ubuzima, nasabye kwitabira. Kuba naratoranyijwe mu bitabiriye amahugurwa ya MiLead mu 2017 byatumye ndushaho guharanira kuba umuyobozi w’UMUGORE mwiza kandi ukorera abaturage b’Afurika.
Muri uwo mwaka kandi nasabye kwitabira Inama y’Umuryango w’Abibumbye Igamije kwiga ku masezereno ajyanye no kurwanya imihindagurikire y’ikirere ku nshuro ya 13 (COP 13) mpagarariye urubyiruko. Nashakaga kumenya uruhare rw’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga ibidukikije n’umusanzu natanga. Kwitabira iyi nama byamfunguriye amarembo yo gukorana n’urubyiruko mu kubungabunga ibidukikije.
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaravuze ngo “Nta kidashoboka mu gihe dufite imyumvire mizima n’indangagaciro nyazo.”
Mu Ugushyingo 2017, nafashe igihe kingana n’ukwezi ndimo gutekereza ku bintu nari maze kumenya, n’abantu twari tumaze kumenyana mfite intego yo gufata umwanzuro w’icyo nakora ku rwego rwanjye. Nari nzi neza ko mfite ubushake bwo kubungabunga ibidukikije ariko birumvikana ko hari n’abandi mu Rwanda ndetse na Kaminuza nigagamo twari duhuje ibitekerezo. . Nanone nzi ko ko amahirwe nagize ashobora kugirira abandi umumaro gusa imbogamizi ni uko hari ababa badafite amakuru. Hari umugani nyafurika uvuga ngo “Niba ushaka kwihuta, genda wenyine. Ariko niba ushaka kugera kure jyana n’abandi.” Aho niho havuye igitekerezo cyo gushinga The Green Protector.
The Green Protector igitangira yari ifite intego yo guhuriza hamwe urubyiruko rufite ubushake bwo kubungabunga ibidukikije kugirango dusenyere umugozi umwe mu kugena ahazaza h’ibidukikije. Uyu munsi turi itsinda ry’urubyiruko rushishikajwe no gufatanya mu kurengera ibidukikije haba mu Rwanda no ku isi hose. Twaje kandi kwaguka twitwa “The Green Protector” kubera ko dushaka gusigasira ibidukikije nk’umurage w’abakiriho ndetse n’abazadukomokaho.